Corona ni iki? Ese ni iki nakora?

Corona virus cyangwa corona ni virusi nto( nto kuburyo utayibonesha amaso) ishobora gukwirakwira igateza uburwayi mu bantu. Corona igira ibimenyetso bisa neza nk'iby'ibicurane bisanzwe nko gukorora, guhumeka nabi, umuriro no kubabara mu ngingo. Corona ahanini ifata imyanya y'ubuhumekero. Nubwo kwandura iyo ndwara bisa n'ibyoroshye, ishobora gutera indwara bita pneumonia( indwara y'ibihaha) yica abantu cyane.

Buri muntu wese yakandura corona. Gusa abantu bakuze n'abafite ibibazo by'ubuzima ibyo ni nk'indwara z'ubuhumekero, kanseri, diyabete, abo bantu baba bafite ibyago byinshi byo kuba bayandura ikanabica.

Corona ikwirakwizwa n'abantu bayanduye binyuze mu matembabuzi agenda igihe ahumetse, akoroye cyangwa yitsamuriye ahantu cyangwa ku biryo. Yinjira mu mubiri w'umuntu inyuze mu kanwa, mu mazuru no mu maso. Yinjira ari imwe igatangira kugenda ibyara zikaba nyinshi zigakwira umubiri wose. Corona ishobora kuba mu mubiri iminsi 14 mbere y'uko igaragaza ibimenyetso by'uburwayi. Bityo rero abantu bashobora kwandura corona ntibabimenye, bakayanduza abandi. 

Corona ntiyicwa na amantibiyotike cyangwa umuti wo mu rugo. Corona ishobora kwirindwa umuntu akaraba kenshi intoki.

Kwirinda iyo virusi, karaba intoki n'amazi meza n'isabune. Bikore, kabone nubwo intoki zawe zaba zigaragara nk'izitanduye. Karaba intoki nibura amasogonda 20 n'isabune, ukure neza imyanda mu nzara, ukarabe ikiganza cyose mu bujana n'akaboko. Gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune byica virusi zishobora kuba zagiye ku ntoki. Karaba intoki burigihe mbere na nyuma yo gutegura ifunguro, nyuma yo kuva mu bwiherero, mbere yo kurya, igihe uri kwita ku murwayi, nyuma yo kwita ku matungo cyangwa gusukura amatungo, na nyuma yo gukorora kwitsamura cyangwa kwimyira kwipfuna.

Irinde kwikora ku maso, ku zuru no ku munwa utakarabye intoki. Intoki nzikora ahantu hatandukanye zishobora kuba zakura virusi. Igihe wanduye, intoki zishobora gushyira virusi mu maso, mu zuru cyangwa mu kanwa. Aho hose hashobora gutuma virusi ijya mu mubiri ukarwara.

Ni byiza kwirinda kwegerana n'umuntu ufite umuriro anakorora cyangwa afite ikindi kimenyetso cy'ubuhumekero. Igihe uri gukorora cyangwa uri kwitsamura pfuka umunwa wawe ukoresheje akaboko cyangwa akandi kantu kabigenewe. Nyuma ukajugunye ahabugenewe. Ntucire aho ubonye. 

Siga nibura metero 1 hagati yawe n'umuntu uri gukorora cyangwa kwitsamura. Wirinde kwegerana n'umuntu ufite umuriro anakorora.

Niba ushaka kwita ku murwayi ufite umuriro, inkorora n'ikibazo cyo guhumeka nabi ntiwibagirwe kwambara agapfukamunwa cyangwa umwenda ukurinda, kandi ntiwibagirwe isuku y'intoki.

Mu kwirinda corona, ni byiza kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi. Corona kimwe n'izindi virusi zsishobora kwandurira mu kuramukanya abantu bahuza ibiganza nyuma ukaza kwikora ku mazuru, amaso n'umunwaku maso cyangwa ku munwa. Rero n'uhura n'abantu, ntubasuhuze n'intokiubahereza ikiganza, ubahobera cyangwa ubasoma. Pepera abantu cyangwa ukoreshe ubundi buryo bwo gusuhuzanya. Niba mugace uherereyemo hari corona, igumire mu rugo kugira udahura n'uyirwaye akakwanduza.

Niba wumva utameze neza kabone n’iyo waba ubabara umutwe, ubabara mu mazurucyangwa ufite ibicurane gusa, guma mu rugo kugeza ukize. Niba ukorora, witsamura, guhumeka bikangauri guhumeka nabi kandi ufite umuriro, gana abaganga hakiri kare kuko bishobora kuba ari indwara z'ubuhumekero cyangwa ari ikibazo gikomeye.

Hari ibihuha byinshi kuri corona kandi bishobora kwica abantu. Urugero nko kunywa umuti usukura cyangwa ibisindisha byakwangiza aho kwirinda kukurinda corona. Yewe n'amakuru ukura kubagize umuryango wawe n'inshuti zawe ashobora kukubeshya cyangwa ari akaba atari ukuri. Icyo ugomba gukora ni ugukurikiza inama zitangwa nabashinzwe ubuzima.

Ushobora gufasha mu kurwanya corona corona usangije aya makuru. Sangiza aya makuru inshuti n'umuryango wawe, ukoresheje uburyo bwo guhana amakuru nka WhatsApp.

Ubu butumwa ni ubwa Audiopedia, umuryango mpuzamahanga uharanira kumvikanisha ubumenyi mu by'ubuzima. Iga byinshiKu bindi bisobanuro kuri gana urubuga www.audiopedia.org